Akunda gutembera, gusenga no gukora siporo yo kwiruka
Ni hehe watembereye mu Rwanda?
Natembereye I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda
Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?
Mu mateka y’u Rwanda nkunda kuzirikana imihango yakorwaga iyo umwami yatangaga,ukuntu bogoshaga imisatsi.
Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?
Mperuka gutemberera I Nyanza,ndahakunda cyane
Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?
Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda Imyumbati
Ni ikihe cy’inyombwa cya Kinyarwanda ukunda?
Mu binyombwa bya Kinyarwanda nkunda ubushera,bumeze neza,bwateguwe neza buraryoha.
Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?
Mu rugendo nitwaza Telephone,ecouteur,amazi na band wenda yo kwitabaza habaye imvune.
Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?
Mu materoro yo mu Rwanda nkunda Intayoberana babyina neza cyane
Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?
Nakunze I Musanze,haba ikirere cyiza cyane
Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki
Nkunda Horizon,itwara abagenzi neza kandi bagira serivisi nziza
Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?
Nkunda Jules Sentore,aririmba neza kandi indirimbo ze ziba zirimo umuco nyarwanda.Igihangano cye nkunda ni indirimbo Dutaramane.
Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?
Nahitamo gutura mu majyaruguru muri Musanze,harera kandi haba n’ikirere cyiza
Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?
Nkunda iserukiramuco rya Kigali Up
Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?
Nkunda u Rwanda cyane.Numva ntahandi najya!
Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera ?
Nifuza gutembera mu Rukali I Nyanza
Ni hehe uteganya gutemberera muri 2017?
Ndateganya kujya gutembera I Karongi.
Murakoze Sylvie
Murakoze namwe.