Ingoma –ngabe,ikirango cy’u rwanda rwo hambere

September 1, 2023

“ Mu Rwanda rwo hambere,ikirango cy’igihugu cyari Ingoma-Ngabe

Ingoma-Ngabe ni yo yari Ibendera ry’igihugu,akaba ari na yo yari Nkuru imbere y’umwami n’Umugabekazi.Umurimo wayo ukaba wari uwo kwimika Abami no guhuza Umwami na Rubanda.Icyo twakwibutsa ahangaha,ni uko mu Rwanda rwo hambere habagaho ingoma z’amoko atandukanye.Habagaho:Ingoma z’imivugo arizo zarimo “Ingoma z’imisango n’ingoma z’imihango”n’Ingoma-Ngabe,ariyo yari ibendera ry’igihugu.

Ingoma z’Imisango zari izo kwizihiza ibirori by’I bwami,zikanaherekeza Umwami mu irambagira ry’igihugu,nizo zabikiraga zikanabambura Umwami.

Ingoma z’Imihango zo zari zigenewe kuvuzwa mu mihango y’Ibwami nyine nkuko iboneka mu bwiru.Imwe mu mihango yavugirizwagamo ingoma ni nk’umuhango wo gukura Gicurasi,imihango y’imiterekero,imihango y’umuganura,imihango yo gufukura amariba,kugangahura,kuvuna ibyonnyi n’ibindi.

Icyo twabibutsa ni uko Ingoma-Ngabe itari ingoma nk’izindi twavuze haruguru,kuko yo ntiyavuzwaga,ahubwo izindi zarayivugirizwaga zikayitaramira nk’uko zataramiraga umwami Nyirigihugu.Ikindi kandi ni uko yaramvurwaga mu biti bitandukanye n’iby’izindi ngoma z’imivugo.Ingoma-Ngabe zabayeho mu Rwanda rwo hambere ni izi zikurikira:

1.Ingoma-Ngabe Rwoga

Gihanga akimara kwima ingoma,ikirangabwami cye cyari “Inyundo”yakomeje kwitwa “inyundo ya Gihanga” mu mateka karande y’u Rwanda na Nyamiringa:Urusengo rwa Gihanga.

Nyuma iyo ndangabutegetsi ya Gihanga yaje gusimburwa n’Ingoma-Ngabe “RWOGA”ari na yo ngoma ya mbere ndangabwami y’Abanyiginya.Aha twakwibutsa ko,Ingoma-Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo ari na ho hari umurwa mukuru wayo.

Nyamara ariko na nyuma y’aho Rwoga ibereye Ingoma-Ngabe,Inyundo na Nyamiringa ntibyibagiranye burundu,ahubwo byakomeje kugira uruhare mu iyimikabami no mu yindi mihango.Nk’iy’umuntu yacishwaga urusengo,ntiyashoboraga guhirahira ngo agaruke I Rwanda,ariko iyo yacishwaga ingoma,igicibwa cyangwa se urubyaro rwa cyo,bashoboraga kuzagaruka I Rwanda.

Ubwo Umwami w’I Bunyabungo,Nsibura I Nyebuga ateye u Rwanda akarwigarurira Ku Ngoma ya Ndahiro Cyamatare mu w 1477,yanyaze ingabe Rwoga,iyayo “Cyimumugizi”Gitandura(yari Ingabekazi) ayibundisha mu Rutaka rwa Muhanga hafi y’umudugudu wa Gitarama.Aho Ruganzu Ndoli yimiye mu 1510,Rwoga yari yaranyazwe n’umunyabungo Nsibura Nyebuga,Abiru bayisimbuza indi ngoma nshyashya “NANGAMADUMBU” yari isazwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndoli.