Abami b’ibitekerezo ni abami 22 bazwi neza igihe bategekeye n’ibyabaye ku ngoma zabo. Batangirira kuri Ruganzu I Bwimba(1312) bagaherukira kuri Kigeli V Ndahindurwa(1960). Ni ukuvugako bayoboye u Rwanda imyaka isaga 648.
Bakaba barabisikanaga gutya mu Mazina: Cyilima-Kigeli-Mibambwe -Yuhi-Mutara-Kigeli-Mibambwe-Yuhi-Cyilima- Kigeli-Mibambwe-Yuhi-Cyilima
Dore itonde ry’Abami b’ibitekerezo n’Abagabekazi babo:
1. Ruganzu Bwimba+Nyiraruganzu Nyakanga(Umugabekazi wakomokaha mu Ega)
2. Cyilima Rugwe+Nyiracyilima Nyakiyaga (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)
3. Kigeli Mukobanya+Nyirakigeli Nyankuge (Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)
4. Mibambwe Mutabazi Sekarongoro +Nyiramibambwe Nyabadaha( Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
5.Yuhi Gahima+Nyirayuhi Matama(Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)
6. Ndahiro Cyamatare +Nyirandahiro Nyirangabo(Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
7. Ruganzu Ndoli +Nyiraruganzu Nyirarumaga(Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
8.Mutara Semugeshi+ Nyiramuvugo Nyirakabogo (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)
9. Kigeli Nyamuheshera +Nyirakigeli Ncenderi (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
10. Mibambwe Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
11. Yuhi Mazimpaka +Nyirayuhi Nyamurembo (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
12. Karemera Rwaka +Nyirakaremera Rukoni (Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)
13. Cyilima Rujugira + Nyiracyilima Kirongoro (Umugabekazi wakomokaga mu Baha)
14. Kigeli Ndabarasa +Nyirakigeli Rwesero (Umugabekazi wakomokaga mu Baha)
15. Mibamwe Sentabyo +Nyiramibambwe Nyiratamba (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
16. Yuhi Gahindiro +Nyirayuhi Nyiratunga (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
17. Mutara Rwogera +Nyiramuvugo Nyiramongi (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
18. Kigeli Rwabugili +Nyirakigeli Murorunkwere (Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)
19. Mibambwe Rutalindwa +Nyiramibambwe Kanjogera (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
20. Yuhi Musinga+ Nyirayuhi Kanjogera (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
21. Mutara Rudahigwa +Nyiramuvugo Kankazi (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)
22. Kigeli Ndahindurwa +Nyirakigeli Mukashema (Umugabekazi wakomokaga mu Ega).
Byavuye mu gitabo “Imizi y’u Rwanda, Amateka y’u Rwanda kuva mu wa 300 kugeza mu w’1900”.