Ububiko bw’inyandiko,isoko y’abashakashatsi

September 1, 2023

Ishyigura nyandiko ry’igihugu,rigenewe kwakira inyandiko za leta n’izibindi bigo biyishamikiyeho,kugirango bibikwe neza,kandi bishyirwe hamwe.Gushyigura inyandiko bifasha abakiri bato kumenya,rikanafasha abakora ubushakashatsi.

Kuva cyatagira gukora muri 1979 nta tegeko ryari ririho rigishyiraho. Mu 2013, hasohotse itegeko rishyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko na serivici z’inkoranyabitabo (RALSA) Rwanda archives and Library services Authority mu cyongereza. Icyo kigo kibaka gikorera muri minisiteri ya siporo n’umuco.

Ni ikigo kibika inyandiko za leta (iza kera, ishyashya) zagiye ziva ahantu hatandukanye,kuburyo bagerageza kuzibika neza ngo bazisigasire kuko zirimo ubumenyi bwinshi. Gusa ubushobozi bwo kuzacyira bukaba ari buke,kuko ahantu bakorera ari hato.

Inyandiko zibitse mu bice bitatu:

Inyandiko hakurikijwe ibihe, period-colonial na post colonial, aho haboneka inyandiko hagati y’abayobozi (chef, resident…) amaraporo, ubukungu, uburezi, ubutabera.

Inyandiko z’amaraporo nazo ni inyandiko zo mu buyobozi,raporo zatagwaga ku kintu runaka,zivuye ahantu runaka.

Ibyo byiciro byombi by’inyandiko ubu bikaba bibitse muburyo bw’ikoranabuhanga dore ko zari zinashaje,zashoboraga kwagirika iyo batazitabara hakiri kare.

Inyandiko z’ibitabo n’izindi nyandiko,habonekamo ibitabo byagiye bikorwa n’abantu barangije nk’amashuli (memoires),ibyo mu ma komini, amaraporo n’amagazeti, ibinyamakuru bya kera (Kinyamateka, imvaho…) n’ibishya.